Uko wahagera

Abanyamakuru Babiri b’Umuseso Basabiwe Igifungo cy’Umwaka


Kuya 12 z’ukwezi 11, 2007, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyeho abanyamakuru babiri b’ikinyamakuru kigenga Umuseso, aribo umuyobozi mukuru w’Umuseso, Charles Kabonero, n’umunyamakuru Didas Gasana. Urwo rubanza rwaburanishijwe badahari, ubushinjacyaha bubasabira igifungo cy’umwaka umwe kuri buri wese.

Abo banyamakuru bari bakurikiranweho icyaha cy’ibitutsi no gusebanya, mu nkuru basohoye mu kinyamakuru Umuseso numero 283, bavuga ko umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert ashakishwa n’ubutabera bwa Afrika y’Epfo.

Gusa abo banyamakuru nti bari bitabye urukiko, bitewe n’uko ubushinjacyaha bwari bwahagaritse kubakurikirana. Bakaba batamenyeshejwe ko bwongeye kwisubiraho ku cyemezo bwari bwafashe.

Kabonero Charles yatangarije radiyo Ijwi ry’Amerika ko we na mugenzi we Gasana Didas ndetse n’ubunganira Maitre Rwangampuhwe Francois, bandikiye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, barusaba ko urwo rubanza rwakongera kuburanishwa kuko yaba bo cyangwa ubunganira batigeze bamenyeshwa ko ubushinjacyaha bwasubiye mu rubanza.

Muri urwo rubanza kandi, abunganira umunyemari Rujugiro Tribert basabye indishyi z’akababaro ariko umubare wazo ntabwo wigeze utangazwa, ariko ngo zigaragara mu myanzuro y’urubanza. Kabonero yadutangarije kw’iyo myanzuro atayo bashyikirijwe.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwavuze ko isomwa ry’urwo rubanza rizaba ku itariki ya 22 z’ukwezi kwa 11, 2007.

XS
SM
MD
LG