Uko wahagera

Umunyemari Rwigara Assinapol Yagizwe Umwere


Ku italiki ya 9 z’ukwezi kwa 11, 2007, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwasomye urubanza rw’umunyemari Rwigara Assinapol rumugira umwere.

Mu mikirize y’urwo rubanza, urukiko rwatangaje ko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bigaragaza ko Rwigara yakoze ibyaha bwari bumukurikiranyeho.

Umunyemari Rwigara yari akurikiranweho icyaha cyo kwica abantu no kubakomeretsa bidaturutse k’ubushake bwe, ariko bitewe n’ impanuka yabereye ku kibanza yubakishaga. Iyo mpanuka yabaye ku italiki ya 12 z’ukwezi kwa 7, 2007. N’icyaha cyo kwigomeka. Ibyo byaha byose yarabihakanaga.

Ku italiki ya 23 z’ukwezi kwa 10, 2007, ubushinjacyaha bwari bwasabiye umunyemari Rwigara igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu.

Tubibutse ko ba Brigadiye Generali Sam Kaka na Frank Rusagara bari bakurikiranweho icyaha cyo gutambamira polisi kumufata, nabo bagizwe abere n’urukiko rwa gisirikare, ku italiki ya 21 z’ukwezi kwa 9, 2007.

XS
SM
MD
LG