Uko wahagera

Ibihugu bya ACP na UE mu Nama i Kigali


Kuva ku italiki ya 14 kugeza ku italiki ya 22 z’ukwezi kwa 11, 2007, i Kigali hazabera inama mpuzamahanga izahuza ibihugu bya Afrika, Carayibe na Pasifika, ACP, ndetse n’ibihugu by’ i Burayi, UE.

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite, izakira iyo nama, itangaza ko iyo nama izitabirwa n’ibihugu 78 bya ACP n’ibihugu 29 by’i Burayi.

Muri iyo nama hazasuzumwa uko hashyirwaho amasezerano mashya y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya ACP n’iby’i Burayi.

Bitegekanijwe kw’intumwa z’ibyo bihugu zizitabira iyo nama, zizagira umwanya wo gusura imirimo y’iburanisha y’inkiko za Gacaca, ziburanisha abagize uruhare muri jenoside.

Biteganijwe kandi ko amasezerano mashya y’ubucuruzi hagati ya ACP n’ibihugu by’i Burayi azashyirwaho umukono mu kwezi kwa 12, 2007.

XS
SM
MD
LG