Uko wahagera

Ikinyamakuru Kigenga Umuseso Cyahagaze by’Agateganyo


Ku italiki ya 24 z’ukwezi kwa 10, 2007, ishyirahamwe ry’abanyamakuru ryigenga RIMEG ryafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibinyamakuru bitatu ryasohoraga, aribyo Umuseso, Rwanda News Line, na Rwanda Champion.

Ubuyobozi bwa RIMEG, bwatangarije Ijwi ry’Amerika ko bwafashe icyemezo cyo guhagarika ibyo binyamakuru, bitewe n’uko bakomeje kwibasirwa ko bakorana n’ abanzi b’igihugu. Ibyo babishinjwa n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda, barimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ubuyobozi bw'ibyo binyamakuru busaba ko abo bategetsi babita abanzi b’igihugu babisobanura, n’uburyo bakorana nabo bikajya ahagaragara, aho kubikoresha nk’iterabwoba, babeshya n ‘abasomyi b’ibinyamakuru byabo.

Ubwo buyobozi bwavuze ko nta gihe ntarengwa bwihaye buzongera gusohoreraho ibinyamakuru byabwo.

Ubuyobozi bwa RIMEG, buvuga ko ibyavugiwe mu kiganiro cyahise kuri Radiyo na televiziyo y’u Rwanda, ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa 9, 2007, n’ abaminisitiri bane, aribo Minisitiri w’itangazamakuru, Laurent Nkusi ; Minisitiri w’ubutabera, Karugarama Tharcisse ; Minisitiri w’umutekano, Moussa Fadhir Harerirama ; na Minisitiri w’imari, James Musoni, aho bashinje ikinyamakuru Umuseso gukorana n’abanzi b’igihugu ko bikwiye gusobanuka.

Icyo kiganiro kandi cyamaganwe n’inama nkuru y’itangazamakuru mu itangazo yasohoye kuya 23 z’ukwezi kwa 10, 2007.

Ikinyamakuru Umuseso numero 293, cyari cyagaragaje ko Leta iri gutegura isura nshya y’intambara k’Umuseso, harimo kwibasira icyo kinyamakuru n’abanyamakuru bacyo.

XS
SM
MD
LG