Kuva ku italiki ya cumi n’indwi kugeza kuya cumi n’icenda z’ukwezi kwa cumi, 2007, ibihugu byo mu biyaga bigari aribyo u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, byahuriye mu nama i Kigali, barebera hamwe aho gahunda yo kwemeza amasezerano mu by’ubufatanye n’ubukungu hagati y’ibihugu by’Afrika, Carayibe na Pasifika, ACP, n’umuryango w’ibihugu by’i Burayi igeze.
Abitabiriye iyi nama barasabwa ko ayo masezerano yazasobanurirwa abo agenewe mbere y’uko ashyirwaho umukono, cyane cyane abikorera ku giti cyabo na sosiyete sivile, kugira ngo inyungu zabo zitazaburiramo.
Atangiza ku mugaragaro iyo nama, umunyamabanga mukuru muri minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo, Justin Nsengiyumva, yavuze ko muri ayo masezerano, u Rwanda n’ibihugu byo muri Afrika y’amajyepfo n’iy’iburasirazuba byibanze cyane ku iterambere no kurushaho kugera ku masoko mpuzamahanga. Bwana Nsengiyumva yavuze kandi ko ayo masezerano azafasha muri rusange ibihugu byo mu biyaga bigari kongera umusaruro.
Biteganijwe ko amasezerano hagati y’ACP n’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu by’i Burayi azashyirwaho umukono mu kwezi kwa 12, 2007.