Uko wahagera

Abanyamakuru babiri b’UMUSESO Ntibagikurikiranwe mu Rukiko


Abanyamakuru 2 b’ikinyamakuru kigenga Umuseso aribo, umuyobozi mukuru w’icyo kinyamakuru, Charles Kabonero, n’umunyamakuru Gasana Didas, nti bagikurikiranwe mu rukiko.

Umuyobozi mukuru w’Umuseso, Charles Kabonero, yadutangarije ko ubushinjacyaha bwahagaritse kubakurikirana, bitewe n’uko nta bimenyetso bifatika bufite bibashinja.

Charles Kabonero yagombaga kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, kuya 9 z’ukwezi kwa 10, 2007, naho Gasana Didas yagombaga kwitaba urwo rukiko kuya 11 z’ukwezi kwa 10, 2007.

Charles Kabonero yaregwaga ibyaha byo gusebanya n’icyaha cyo gukoza isoni. Icyaha kimwe yakiregwaga mu nkuru yanditse kuri Gerard Gahima. Iyo nkuru yasohotse mu mwaka wa 2004. Ikindi cyaha yakiregwaga mu nkuru yanditse ku munyemari Rujugiro Tribert, mu nkuru yasohotse mu kwezi kwa 5, 2007. Gasana Didas yaregwaga icyaha cyo gusebanya afatanije na Kabonero.

Uretse abo banyamakuru 2 b’Umuseso batagikurikiranwe, umuyobozi mukuru wungirije w’Umuseso, Furaha Mugisha, we azakomeza gukurikiranwa mu rukiko. Urubanza rwe ruteganijwe kuya 7 z’ukwezi kwa 11, 2007.

XS
SM
MD
LG