Uko wahagera

Urubanza rw’Abanyarwanda u Buganda Bwashyikirije u Rwanda


Kuwa 3 Ukwakira 2007, urukiko rukuru rwa gisirikare rukorera i Kanombe, mu mujyi wa Kigali, rwongeye gusubika urubanza rw’abanyarwanda igihugu cy’Ubuganda cyashyikirije u Rwanda mu kwezi kwa 3, 2007.

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwasubitse urwo rubanza, bitewe n’uko umwe mu bunganira babiri mu baregwa, ariwe Buhura Celestin, atabonetse. Abo yunganira babwiye urukiko ko bataburana nta bwunganire bafite.

K’uruhande rw’ubushinjacyaha, nabwo bwasabye ko bazaburanishwa amategeko yubahirijwe, kandi ko budashobora gutandukanya urubanza kuko bose baregwa icyaha cyimwe. Dore ko habonetse umwunganizi wunganira babiri muri bane baregwa. Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko kandi ko urubanza rutandukanijwe rutagenda neza.

Urukiko rwasuzumye impamvu zatanzwe n’ababuranyi, rwimurira urubanza kuya 31 Ukwakira 2007. Urwo rubanza, rwari rwasubitswe kuya 27 Nzeri 2007, bitewe n’uko urugaga rw’abavoka rwari rwasabye inkiko kuri uriya munsi, gusubika imanza zose zirimo abavoka, biturutse ku ifungwa ry’avoka Munderere Lepord.

Tubibutse ko abo banyarwanda bashyikirijwe u Rwanda ku ya 12 z’ukwezi kwa 3, 2007, bakurikiranweho n’ubushinjacyaha icyaha cy’ubugambanyi.

XS
SM
MD
LG