Uko wahagera

Abirukanwe mu Ishyaka PL Baregeye Urukiko


Kuya 28 Nzeri 2007, abayoboke batanu birukanwe mu ishyaka ryo kwishyira ukizana kwa muntu, PL, bakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru.

Muri icyo kiganiro, abo bayoboke barimo ab adepite babiri, aribo depite Murashi Izayi na Depite Ngirabakunzi Eliya, batangarije abanyamakuru ko baregeye urukiko rukuru rwa Repubulika, bamagana icyemezo bafatiwe cyo kwirukanwa mu ishyaka no mu myanya y’ubuyobozi barimo. Basabye urukiko ko rwahagarika icyo cyemezo kuko kinyuranyije n’amategeko.

Abo bayoboke batangarije abanyamakuru ko basabye ko urukiko rukuru rwa Repubulika rwaburanisha, mu gihe cya vuba, ikirego barushyikirije. Bitewe n’uko Perezida wa PL, Mitali Protais, yasabye inteko ko yasimbuza abadepite babiri bahagaritswe. Depite Ngirabakunzi yatangarije abanyamakuru ko Mitali yasabye ko icyo cyemezo cyo kubasimbura cyakwihutishwa, kuko Mitali ubwe nawe ashaka gusezera ku buminisitiri, akajya kuba depite mu nteko ishinga amategeko. Akaba yaboneraho guhagararira u Rwanda mu badepite ba EAC.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, abayoboke birukanwe bamaganye icyemezo bafatiwe, bavuga ko cyafashwe mu buriganya, ndetse hakoreshejwe n’iterabwoba.

Tubibutse ko mu bayoboke batanu ba PL birukanwe harimo Depite Eliya Ngirabakunzi, Depite Izayi Murashi, Dr. Laurien Nyabyenda, Emmanuel Uwimana, na Emmanuel Musabyimana. Imvo n’imvano yo kubirukana ni uko bamaganye amatora yo kuya 4-5 Kanama 2007, yatoye ubuyobozi bushya bwa PL. Bavuze ko ayo matora yaranzwe na ruswa, uburiganya, n’iterabwoba bikabije.

XS
SM
MD
LG