Uko wahagera

Abanyamakuru Batatu b'Umuseso Bahamagajwe mu Rukiko


Kuwa 28 Nzeri 2007, abanyamakuru 3 b’ikinyamakuru kigenga, UMUSESO, bashyikirijwe impapuro zibahamagaza mu rukiko.

Abo banyamakuru ni, Charles Kabonero, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru UMUSESO, Furaha Mugisha, umuyobozi wungirije w’UMUSESO, na Didas Gasana, umunyamakuru w’UMUSESO. Impapuro zihamagaza abo banyamakuru zigaragaza ko bazitaba urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, kandi bazitaba ku matariki atandukanye.

Ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa 10, 2007, hazitaba Mugisha Furaha. Ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa 10, 2007, hazitaba Charles Kabonero. Ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa 10, 2007, hazitaba Didas Gasana.

Impapuro zibahamagaza zigaragaza kandi ibyaha baregwa. Mugisha Furaha aregwa ibyaha bibiri, aribyo gutanga inyandiko zitazigamiwe n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Kabonero Charles aregwa icyaha cyo gusebanya n’icyaha cy’urugomo. Naho Didas Gasana aregwa icyaha cyo gusebanya.

Mu kinyamakuru UMUSESO numero 293, cyo kuwa 31 Kanama-5Nzeri 2007, hasohotsemo inkuru ivuga ko Leta yatangiye isura nshya y’intambara k’UMUSESO. Muri iyo ntambara bagaragaza ko harimo gufunga abanyamakuru b’UMUSESO hagamijwe gufunga icyo kinyamakuru.

Uretse abanyamakuru b’UMUSESO, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga UMUCO, Bizumuremyi Bonaventure, nawe azitaba urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuwa 24 z’ukwezi kwa 10, 2007.

XS
SM
MD
LG