Uko wahagera

Ibihangange m’Urukino rw’Umupira w’Amaguru Bizasura u Rwanda


Amakuru atangazwa na LOTO Rwanda, ikigo Nyarwanda gikoresha ibya tombora, aravuga ko kuya 13 ukwezi kw’icumi 2007, ibihangange mu mupira w’amaguru, Zinedine Zidane, Samuel Eto, Adebayor, na Kanu bazasura u Rwanda.

Mur'ibyo bihangange birimo Zinedine Zidane wamaze gusezera kuri uwo mukino; Samuel Eto ukinira ikipe ya FC Barcelone yo muri Esipaniya; Adebayor ukinira ikipe y’Arsenal yo mu Bwongereza; na Kanu hashobora kwiyongeraho umukinyi Droba.

Ayo makuru avuga ko kuri iriya tariki abo bakinyi bazakina mu mukino uzahuza ikipe ya APR FC, ari nayo yatwaye igikombe cy’umwaka wa 2007, cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho izahura n’ikipi yabaye iya kabiri ya Rayon Siporo.

Kuri iriya tariki nibwo ikipe ya APR FC izahabwa igikombe yatsindiye cya shampiyona ku mugaragaro. Ibihangange bimwe bizakinira ikipe ya APR FC abandi bakinire ikipe ya Rayon Siporo.

Tubabwire ko ubu mu Rwanda habarirwa ishuri rimwe gusa ryigisha umupira w’amaguru, naryo hakaba hibazwa impamvu ridatangira ku mugaragaro.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bafite icyizere ko biriya bihangange bizafasha u Rwanda gushyiraho irindi shuri ryigisha umupira w’amaguru. Bikazafasha amakipi y’u Rwanda kubona hafi abakinyi b’abanyarwanda ntakinishe abanyamahanga nk’uko ubu bimeze.

XS
SM
MD
LG