Uko wahagera

Dusangire Ijambo: Impaka ku Kibazo cy'Ubumwe n'Ubwiyunge (Part2).


Ikibazo cy'ubumwe n'ubwiyunge hagati y'abanyarwanda ni ingingo abahanze amasezerano ya Arusha mu myaka y'1993 bashimangiye nk'inkingi yatuma abanyarwanda babana nta miryane. Itsembabwoko ryabaye muri 1994 ryarushijeho kumvikanisha akamaro k'iyo ngingo abanyarwanda benshibakomeza kutavugaho rumwe.

Mu musanzu Ijwi ry'Amerika riha abanyarwanda, umunyamakuru Etienne Karekezi yaganiriye n'abanyarwanda banyuranye kuri icyo kibazo.

Mu cyiciro cya mbere, hatumiwe bwana Antoine Rutayisire, visi-prezida wa Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge y'u Rwanda; Ambasaderi w'u Rwanda i Washington muri Amerika bwana James Kimonyo; bwana Joseph Kabuye Sebarenzi, impuguke mu byo gukemura impaka, kandi yigeze kuba prezida w'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda, na bwana Paul Rusesabagina, uzwi cyane kuba avugwaho byinshi muri sinema yitwa "Hotel Rwanda", yari umuyobozi wa Hotel des Mille Collines mu gihe cy'itsembabwoko. Ubu ni umuyobozi wa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation.

Mu kiganiro "Dusangire Ijambo", turumva igice cya kabiri cy'ikiganiro mwumvise mu cyumweru gishize.

XS
SM
MD
LG