Uko wahagera

Ku Kimironko, Amazu y’Abapfakazi ba Jenoside  Yatangiye Kugwa


Mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, mu 1997 no mu 1999 hubatswe amazu agera ku 182, yubakiwe abapfakazi ba jenoside biganjemo abacyecuru.

Abo bacyecuru ubu bararira ayo kwarika, bitewe n’uko amazu bubakiwe atarangiye kubakwa nk’uko byari biteganijwe, none amwe muri yo yatangiye kugwa nta mwaka aramara.

Abo bacyecuru, batangarije Radio Ijwi ry’Amerika, ko abayobozi bakuru batandukanye bo mu Rwanda, basuye ayo mazu yabo bareba ikibazo bafite, bababwira ko bagiye kuyasana, ariko amaso yaheze mu kirere.

Abo bacyecuru badutangarije ko iyo hagize abantu basura umudugudu wabo, abayobozi babereka amwe mu mazu asa neza, nti babereke amazu agiye kugwa. Abo bacyecuru badutangarije ko ubu bumiwe, kuko iyo bagize icyo bavuga babita indashima. Gusa batewe ubwoba cyane n’ibihe by’imvura byegereje, ko bizabasiga iheruheru.

Amenshi muri ayo mazu bubakiwe ntagira ubwiherero, ndetse nta n’ibikoni byo gutekamo bafite. Mu gihe ba nyirayo bemeza ko mu gishushanyo mbonera cyayo byose byari biteganijwe.

XS
SM
MD
LG