Uko wahagera

Ba Brigadiye Generali Sam Kaka na Frank Rusagara Bagizwe Abere


Kuwa 21 Nzeri 2007, urukiko rwa Gisirikare i Remera mu mujyi wa Kigali rwasomye urubanza rwa ba Brigadiye Generali Sam Kaka na Frank Rusagara. Urwo rukiko rwabagize abere.

Urukiko rwa gisirikare rwasanze ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite. Kuko ubushinjacyaha butabashije kugaragariza urukiko ibimenyetso bibahamya ibyaha bakoze. Urukiko rwa gisirikare rwakijije urubanza ruvuga ko ba Brigadiye Generali Sam Kaka na Frank Rusagara batsinze.

Tubibutse ko abo basirikare baregwaga icyaha cyo kuba barabujije polisi y’u Rwanda guta muri yombi umunyemari Rwigara Assinapol washakishwaga n’ubutabera. Hari kuya 27 Nyakanga 2007.

Sam Kaka ni umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda, wasabye kuba ahagaritse imirimo mu gihe kingana n’imyaka 5. Ubu ni umudepite mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, ahagarariye ishyaka rya FPR. Frank Rusagara ni umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda. Ayobora ishuri rya gisirikare riri i Nyakinama, mu ntara y’amajyaruguru.

Tubabwire ko kuya 7 Nzeri 2007, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bwasabiye ba Brigadiye Generali Sam Kaka na Frank Rusagara igifungo cy’umwaka.

Urukiko rwa gisirikare rwatangaje ko kujuririra urwo rubanza ari mu minsi 30.

XS
SM
MD
LG