Uko wahagera

RWANDATEL Yasubijwe mu Ipiganwa


Kuwa 19 Nzeri 2007, ni ku nshuro ya 2, isosiyete y’itumanaho RWANDATEL yongera gushyirwa ku isoko, kugira ngo igurishwe yongere yegurirwe abikorera ku giti cyabo.

Ikigo gishinzwe kwegurira abikorera ibigo bya Leta, cyafunguye ku mugaragaro amabaruwa y’abapiganwa kugura ikigo cy’itumanaho cya RWANDATEL.

Amasosiyete 6, niyo yapiganwe kugura RWANDATEL. Muri ayo, 4 niyo yemerewe, akazavamo isosiyete imwe izegukana RWANDATEL. Mu masosiyeti yemerewe harimo Vodacom na Vitel.

Umuyobozi uyoboye komite yo kugurisha RWANDATEL, Diogene Mudenge, yavuze ko guhitamo ayo masosiyete bashingiye k’ubuzobere afite mu by’itumanaho, hashingiwe kandi no ku giciro yatanze ndetse n’ibyo yagaragaje mu bya tekiniki byazamura ikoranabuhanga mu Rwanda.

Tubabwire ko RWANDATEL yagurishijwe mu mwaka w’I 2005 yegukanwa na TERRACOM. Icyo gihe yahise ihindura izina ifata izina rya TERRACOM.

Kuwa 25 Nyakanga 2007, inama y’abaminisitiri yafashe icyemezo cyo gusubiza TERRACOM mu maboko ya Leta y’u Rwanda. Ihindurirwa izina ntiyongera kwitwa TERRACOM isubirana izina rya RWANDATEL.

RWANDATEL niyo sosiyete yihariye serivise z’itumanaho rya telephone zitagendanwa mu Rwanda. Itanga kandi serivisi za telefone zigendanwa, aho ihanganye na sosiyete MTN.

XS
SM
MD
LG