Uko wahagera

Dusangire Ijambo: Impaka ku Kibazo c'Ubumwe n'Ubwiyunge


Ikibazo cy'ubumwe n'ubwiyunge hagati y'abanyarwanda ni ingingo abahanze amasezerano ya Arusha mu myaka y'1993 bashimangiye nk'inkingi yatuma abanyarwanda babana nta miryane. Itsembabwoko ryabaye muri 1994 ryarushijeho kumvikanisha akamaro k'iyo ngingo abanyarwanda benshi bakomeza kutavugaho rumwe.

Mu musanzu Ijwi ry'Amerika riha abanyarwanda, umunyamakuru Etienne Karekezi yaganiriye n'abanyarwanda banyuranye kuri icyo kibazo.

Mu cyiciro cyambere, hatumiwe bwana Antoine Rutayisire, visi-prezida wa Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge y'u Rwanda; Ambasaderi w'u Rwanda i Washington muri Amerika, bwana James Kimonyo; bwana Joseph Kabuye Sebarenzi, impuguke mu byo gukemura impaka, kandi yigeze kuba prezida w'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda; na bwana Paul Rusesabagina, uzwi cyane kuba avugwaho byinhsi muri sinema yitwa "Hotel Rwanda", kandi yari umuyobozi wa Hotel des Mille Collines mu gihe cy'itsembabwoko.

Ni mu kiganiro "Dusangire Ijambo".

XS
SM
MD
LG