Uko wahagera

Abayoboke Batanu b’Ishyaka PL Barahagaritswe mu Gihe cy’Imyaka Ine.


Kuya 17 Nzeri 2007, ishyaka riharanira ukwishyira n’ukwizana kwa muntu, PL, ryashyize ahagaragara itangazo rigenewe abanyamakuru. Mu myanzuro, iryo tangazo rivuga ko inama idasanzwe ya PL, yahagaritse abayoboke 5 b’iryo shyaka mu gihe cy’imyaka 4.

Mu bayoboke bahagaritswe, harimo abadepite babiri, Depite Elia Ngirabakunzi na Depite Isayi Murashi. Abandi bahagaritswe, ni Dr Laurient Nyabyenda, Emmanuel Uwmana, na Emmanuel Musabyimana.

Itangazo rivuga kw’abo bantu bahagaritswe bitewe n’imyitwarire yabo mibi, nyuma y’amatora ya kongere ya PL, yabaye ku ya 5 Kanama 2007. Itangazo rivuga ko nyuma yo kubumva, inama yasanze ibyo bavugaga ntabyo bagaragarije komisiyo zashyizweho kugira ngo zisuzume icyo kibazo.

Abahagaritswe bavugaga ko amatora yaranzwe na ruswa, iterabwoba, n’uburiganya bikabije. Itangazo rikomeza rivuga ko ni bakomeza kwitwara uko bameze, bazahagarikwa burundu mu ishyaka rya PL.

Tubabwire ko ku ya 5 Nzeri 2007, abo bayoboke batanu bari bahagaritswe mu gihe kingana n’ukwezi, uhereye kuri iriya tariki. Ibi byari byatangarijwe abanyamakuru. Icyo gihe, abahagaritswe nabo basohoye itangazo ribyamagana.

Mu Kiganiro twagiranye kuya 5 Nzeri 2007, umwe mu bahagaritswe, Depite Elia Ngirabakunzi yadutangarije ko kubahagarika babibona nk’iterabwoba bashyirwaho na Perezida wa PL, Minisitiri Mitali Protais.

Abadepite bahagaritswe n’inzego z’ubuyobozi bwa PL, bizabaviramo gutakaza imyaka ya politiki bari bafite. Gusa, bashobora kudasimbuzwa hakurikijwe igihe kingana n’umwaka inteko ishinga amategeko isigaranye.

XS
SM
MD
LG