Uko wahagera

Presida Paul Kagame Yatangaje ko Azohura na Presida Kabila


Kuwa 10 Nzeri, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yatangarije abanyamakuru ko mu minsi iri mbere azagirana ikiganiro na mugenzi we wa Congo Joseph Kabila, ubwo bazahurira mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye izaba mu minsi iri imbere.

Perezida Kagame abajijwe aho u Rwanda ruhagaze ku kibazo cya Congo, yasobanuye ko u Rwanda rwifuza ko ikibazo cya Congo cyarangizwa mu buryo bwa politiki, ariko na none abanye Congo ni bo ba mbere mu gukemura ibibazo bibareba.

Ku kibazo cy’uko u Rwanda rushinjwa kuba mu bibazo bya Congo, Perezida Kagame avuga ko ibyo bitazabura, mu gihe interahamwe zikiba mu burasirazuba bwa Congo. Perezida Kagame avuga ko kuva u Rwanda rwava muri Congo, ibibazo bya Congo babisigiye umuryango w’abibumbye ndetse na Congo ubwayo.

Nk’uko Radiyo ijwi ry’Amerika yabitangarijwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Charles Muligande, yavuze ko ibyo abakuru b’ibihugu byombi baganiraho ari byinshi. Ibirebana n’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo, ikibazo cy’interahamwe, ikibazo cy’abanye Congo bavuga ikinyarwanda , n’ibindi.

Kuri gahunda y’inteko rusange ya 62 y’umuryango w’abibumbye, biteganijwe ko Perezida Kagame azageza ijambo ku bayiteraniyemo ku itariki ya 27 Nzeri 2007, naho Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, akazavuga ijambo rye tariki ya 1 z’ukwezi k’Ukwakira 2007.

Minisitiri Murigande avuga ko ibiganiro binyuranye biri hagati y’abayobozi b’u Rwanda na Congo bishobora kongera kubyutsa umubano ushingiye kuri za ambasade mu gihe kiri imbere.

XS
SM
MD
LG