Uko wahagera

Mu Rwanda Batangiye Kwitegurira Amatora yo mu w'i 2008


Kuhera kuya 1 kugeza kuya 2 Nzeri 2007, mu Rwanda, babaruye abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora. Icyo gikorwa kiri no mu rwego rwo gutanga izindi ndangamuntu nshya. Abanyarwanda bafite imyaka guhera kuri 16 nibo bitabiriye icyo gikorwa.

Icyo gikorwa cyabereye hirya no hino mu midugudu iwabo. Buri munyarwanda yibarurije aho atuye. Nta wagiye kwibaruriza aho avuka nk’uko byakorwaga mbere. Kwibaruza byakorwaga k’ubuntu.

Mu kwibaruza, uwibaruza abazwa icyangombwa kimuranga, cyangwa urwandiko rw’abajya mu mahanga.

Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imiyoborere myiza, Bwana Balikana Eugene, yatangaje ko iki gikorwa cyagenze neza mu Rwanda hose.

Nyuma yo kwibaruza, buri muntu yahawe agapapuro kanditseho ko ari inyandiko isigara mu gusaba irangamuntu. Ako gapapuro, ni nako kazerekanwa mu gihe igikorwa cyo gutanga indangamuntu nyirizina giteganijwe mu mwaka w’i 2008.

Twababwira ko izo ndangamuntu ari iza kabiri zizaba zitanzwe mu Rwanda, nyuma ya jenoside yo mu w’i 1994. Izo ndangamuntu, nta turere, imirenge cyangwa intara bizagaragaramo. Iyo ndangamuntu izashyira imbere Ubunyarwanda.

Amalisite y’amatora ari gutegurwa azasimbura amalisite y’amatora yo mu w’i 2003.

XS
SM
MD
LG