Uko wahagera

IRDP Yasabye ko Amashyaka ya Politike Yobona Inkunga Ziturutse Hanze


Kuya 23 Kanama 2007, ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bugamije amahoro, IRDP, mu magambo ahinye y’igifaransa, cyakoresheje ibiganiro n’abantu banyuranye mu kureba aho inkunga n’amafaranga imitwe ya politike ikoresha n’aho ituruka. Imitwe ya politike yavuganye na IRDP, yatangaje ko kubura amikoro biyibera inzitizi mu kugera mu bikorwa yifuza.

Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ikura inkunga y’amafaranga ku bayoboke. Abari mu nama ya IRDP berekanye ko bigoranye ku banyarwanda abarenga 60 ku 100 ari abakene kubaka amafaranga atunga ishyaka. Ahandi amafaranga aturuka ni ku bikorwa ishyaka rikora no ku mpano ya Leta. Leta ikaba igenera imitwe ya politiki yabonye 5 ku 100 inkunga yayo.

Abari mu nama ya IRDP basanga Leta yakwiye korohereza imitwe ya politiki kuba yashakisha imfashanyo hanze. Kugeza ubu itegeko rigenga amashyaka mu Rwanda, rivuga ko amashyaka atagomba gusaba imfashanyo hanze kuko mu bihe byashize hari imfashanyo zaturutse mu bihugu byo hanze zigafasha amashyaka yo mu Rwanda gusenya igihugu. Icyo gitekerezo abenshi bakaba bifuje ko cyahinduka hakajyaho uburyo bwo gucunga iyo nkunga.

Ikindi cyagarutsweho n’abari mu nama ya IRDP, n’uko mbere y’uko Leta iha imitwe ya politiki amafaranga yajya ibanza kureba ko amajwi yagize atabonetse mu buriganya nko kwiba amajwi, gutegeka abantu uko batora n’ibindi. Uwo ibyo bikorwa bigaragayeho agahanwa aho guhabwa amafaranga nk’uwatsinze.

Mu matora yabaye mu mwaka wa 2003, amashyaka FPR, PL na PSD, yahawe miliyoni 80 z’amanyarwanda buri mutwe. Mu mwaka wa 2007, Leta yashyize muri forum y’amashyaka, amafaranga miliyoni 40 z’amanyarwanda, azafasha gukora amashyaka yose ya politiki yemewe mu Rwanda uko ari 9.

XS
SM
MD
LG