Akigera k’ubushinjacyaha bukuru bwa repubulika, Umunyemari Rwigara Assinapol, yakiriwe n’umushijacyaha mukuru wa Rep Bwana Martini Ngoga. Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika yahise amushyikiriza ishami ya Polisi rishinzwe kugenza ibyaha, ryamutwaye kumubariza ku kicaro cya polisi ku kacyiru..
Nyuma y’amasaha agera kuri ane abazwa n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kugenza ibyaha, Chief Supertendent Costa Habyara, abanyamakuru bemerewe kuvugana no kwibonera umunyemari Rwigara Assinapol. Rwigara yatangarije abanyamakuru, ko icyatumye ajya mu bwihisho ari iterabwoba ryari rimuriho ; ariko ntiyashatse kuvuga abarimukoreye. Rwigara kandi yabatangarije ko ari we ubwe wizanye ku bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika . Gusa, Rwigara ntiyabatangarije icyatumye ava mu bwihisho yari arimo, ntiyashatse no kuvuga aho yari aherereye. Umunyemari Rwigara, n’ubwo yavuye mu bwihisho asanga hakiri ingorane
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kugenza ibyaha, Chief supertendent Costa Habyara, yadutangarije ko icyaha bakurikiranyeho umunyemari Rwigara, aricyo kwica abantu atabishaka, biturutse ku mpanuka yabaye ku cyibanza cye igahitana abantu 3 ku itariki ya 12 z’ukwezi gushize.
Umunyemari Rwigara, avuye mu bwihisho, mu gihe biteganijwe ko kuri uyu wa gatanu ba burigadiye general 2 aribo Sam Kaka na Rusagara frank bakurikiranweho kuba barabujije polisi y’igihugu kugera ku nshingano zayo zo kumuta muri yombi bitaba urukiko rwa gisirikare uyu munsi. Cyokora, Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Martin Ngoga yavuze ko abo basirikare ibyo bakurikiranweho ntaho bihuriye n’ibya Rwigara.
Umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe kugenza kugenza ibyaha , Chief supertendent Costa Habyara yavuze ko Rwigara ari mu maboko ya polisi aho agomba kumara amasaha atarenze 72 nyuma dosiye ye polisi ikazayishyikiriza ubushinjacyaha.