Uko wahagera

Ishyaka PL Rifite Perezida Mushya


Kuya 4-5 Kanama 2007, kongere ya gatatu isanzwe y’ ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu, PL, yateraniye i Kigali. Iyo Kongere, yitabiriwe n’abayoboke ba PL bagera kuri 600; yatoye Minisitiri Mitali Protais k’umwanya wa Perezida wa PL n’amajwi 326.

Minisitiri Mitali, yatangarije Abanyamakuru ko agiye kwicarana n’abandi bayobozi ba PL, bakareba uko bategura amatora azaba mu mwaka wa 2008 y’abagize inteko ishinga amategeko. Mitali, afite icyizere ko muri ayo matora, PL izabona imyanya iruse iyo yabonye mu w’i 2003.

Depite Gatete Polycalpe, wabonye amajwi 278, wahanganye na minisitiri Mitali, yadutangarije ko amatora yo ku rwego rw’igihugu y’ishyaka PL, yerekana intambwe ya demokarasi imaze guterwa muri PL.

Bwana Jean de Dieu Uwiragiye, umuyoboke w’ishyaka PL, witabiriye iyo kongere, badutangarije ko bakeneye ko ubutabera bwatera imbere , hakabaho ukwishyira ukizana kwa muntu, igitekerezo cya buri muntu kikakirwa.

Ishyaka PL, niryo rya mbere rihisemo abarihagarariye kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu, nyuma y’aho itegeko Numero 19/2007 ryo kuwa 4 Gicurasi 2007 ryemerera amashyaka ya politiki mu Rwanda, gukora kugera mu midugudu risohokeye.

XS
SM
MD
LG