Igihano cy’urupfu, ari nacyo gihano gikuru, cyahanishwaga mu Rwanda, cyavanywe mu mategeko y’u Rwanda, kuya 26 Nyakanga 2007. Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nibwo yashyize umukono ku itegeko, rivanaho burundu igihano cyo gupfa mu Rwanda.
Ivanwaho ry’igihano cyo gupfa mu mategeko y’u Rwanda, ryakiriwe neza n’abantu batandukanye bo mu Rwanda yaba Abanyamahanga ndetse n’Abanyarwanda.
Ku bihugu by’umuryango w’ubumwe by’i Burayi byasohoye itangazo rigenewe Abanyamakuru, bivuga ko ari intambwe itewe mu Rwanda, mu kurushaho guharanira uburenganzira bwa muntu.
Gusa, k’uruhande rumwe, Abanyarwanda bafite ubwoba ko ivanwaho ry’icyo gihano, rizatuma ubugome, burimo kwivugana abantu, buzarushaho kwiyongera mu Rwanda, nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside, Madamu Icyizanye.
Mu magereza yo mu Rwanda, habarurirwaga abagorwa barenga 800, bategereje guhabwa igihano cyo gupfa. Abo bagororwa bararusimbutse, bazahabwa ikindi gihano.Kuri ubu, igihano kiruta ibindi mu mategeko y’u Rwanda ni igihano cyo gufungwa burundu.
U Rwanda rwavanyeho igihano cyo gupfa mu rwego rwo kwitegura abagororwa bazaturuka Arusha baje gufungirwa mu Rwanda.
Ivanwaho burundu ry’igihano cyo gupfa mu Rwanda, risigaje gusohoka mu igazeti ya Leta.