Uko wahagera

Imurika ry'Uburezi Hagati y'u Rwanda na Uganda


Kuya 27-29 Nyakanga 2007, ku nshuro ya mbere, u Rwanda na Uganda,bamuritse ibikorwa by’uburezi. Iryo murika ry’uburezi, ryabereye i Kigali, mu ishuri rikuru ry’icungamutungo, i Mburabuturo.

Imurika ry’ uburezi, rifite insanganyamatsiko « uruhare rw’uburezi mu guhindura Afurika » , ryitabiriwe n’ibigo by’amashuri makuru ndetse n’ayisumbuye bigera kuri 57. Mu gihugu cya Uganda haturutse ibigo 28 mu Rwanda 29.

Muri iryo murika ry’uburezi, ibihugu byombi, byerekanye ibintu bitandukanye bimaze kugeraho mu burezi. Harimo amasomo atangwa, abarimu bigisha, imfashanyigisho zifashishwa cyane cyane zishingiye ku ikoranabuhanga.

K’uruhande rw’u Rwanda, abanyeshuri bafatanyije n’abarezi babo mu gusobanua ubumenyi bahabwa. Icyagaragaye k’uruhande rwa Uganda, ni uko haje abarezi gusa, nta banyeshuri ibigo bitandukanye by’amashuri byazanye, kandi bari bacyenewe kugira ngo baganire n’abagenzi babo.

Umwe mu bateguye iryo murika burezi, wigisha muri kaminuza y’u Rwanda i Butare, Bwana Rushingabigwi Jean Bosco, yatangarije Ijwi ry’Amerika, ko mu myaka iri imbere, bifuza ko iryo murika –burezi ryahuza ibihugu byose biri mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba, EAC.

Abaturutse mu gihugu cya Uganda, bashimye cyane intambwe u Rwanda, rumaze gutera mu bijyanye n’ikoranabuhanga. U Rwanda narwo, rushima intambwe Uganda imaze gutera mu kwigisha abamugaye.

XS
SM
MD
LG