Uko wahagera

Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Yamaganye Raporo ya HRW


Kuwa 25 Nyakanga 2007, Komiseri mukuru wa polisi y’u Rwanda, Andrew Rwigamba, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Muri icyo kiganiro, Rwigamba yamaganye raporo umuryango wita k’uburenganzira bwa muntu, HRW, wasohoye kuya 24 Nyakanga 2007, ivuga ko, abapolisi b’u Rwanda bishe abanyururu bagera kuri 20.

Komiseri Rwigamba, yatangaje ko raporo ya HRW, irimo gukabya. Gusa, Rwigamba ntahakana ko hari abanyururu bishwe na polisi y’u Rwanda. Rwigamba avuga ko bahaye HRW amazina y’abantu 10 bishwe, akibaza aho abandi HRW yabakuye.

Komiseri Rwigamba, yongeyeho ko abishwe higanjemo abakoze jenoside, kandi ko barashwe bamwe bashaka gutoroka gereza,n’ abandi bishwe bashaka kwambura abapolisi intwaro.

Komiseri Rwigamba, yavuze ko iperereza kuri abo bantu bishwe rigikomeza kandi ko nibiba ngombwa bazatangaza ibizavamo bikamenyekana, bidaturutse ku mpamvu y’uko HRW yasohoye raporo.

Gusa, si ubwa mbere HRW isohora raporo, u Rwanda rukagira icyo ruyivugaho. Raporo za HRW, zikunze kunengwa akenshi n’u Rwanda ko nta kuri ziba zifite.

XS
SM
MD
LG