Uko wahagera

Guverinoma y'u Rwanda Irishimira Itabwa muri Yombi ry'Abanyarwanda 2 Babaga mu Bufaransa


Kuya 24 Nyakanga 2007, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, yashyize ahagaragara itangazo rigenewe Abanyamakuru, rishimira Leta y’u Bufaransa, icyemezo yafashe kuya 20 Nyakanga 2007, cyo guta muri yombi, Abanyarwanda 2 bakekwaho jenoside babaga k’ubutaka bwayo. Abo banyarwanda, ni Padiri Munyeshyaka Wenceslas na Bucyibaruta Laurent.

Muri iryo tangazo, Leta y’u Rwanda, iributsa ko n’ubwo abo Banyarwanda, bashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga k’u Rwanda, ko bishobotse Leta y’u Bufaransa yaboherereza u Rwanda, bagakurikiranwa bari mu Rwanda.

Itangazo, ryibutsa ko Padiri Munyeshyaka, akwiye kurangiriza igihano mu Rwanda, kuko yamaze gukatirwa n’inkiko zo mu Rwanda. Padiri Munyeshyaka, yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n’urukiko rwa gisirikare mu rubanza yaregwagamo ubbufatanyacyaha na Gen. Maj. Munyakazi Laurent.

U Rwanda, rusanga u Bufaransa bukwiye guta muri yombi n’abandi Banyarwanda bakekwaho jenoside, bakidegembya k’ubutaka bw’u Bufaransa.

Tubibutse ko, mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka wa 2006, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guca umubano n’u Bufaransa. U Rwanda kandi rwashinjaga u Bufaransa, kuba bukingira ikibaba, Abanyarwanda bakekwaho jenoside bahungiye mu Bufaransa.

XS
SM
MD
LG