Uko wahagera

Madamu Ntamabyariro Agnes Yatangiye Kwitegura


Kuya 16 Nyakanga 2007, Madamu Ntamabyariro Agnes, wahoze ari minisitiri w’ubutabera muri Guverinoma yiyise iy’abatabazi mu gihe cya jenoside, yatangiye kwiregura imbere y’ urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ku byaha akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

Madamu Ntamabyariro, uhakana ibyaha 10 aregwa n’ubushinjacyaha, ariregura icyaha kimwe ku kindi. Madamu Ntamabyariro, yiregura ashingiye ku madosiye menshi atandukanye yitwaza mu rukiko.

Ku cyaha cyo kuba yaragize uruhare mu itegurwa rya jenoside yo mu w’i 1994, abinyujije mu cyiswe PL- power, yashinze afatanije na Mugenzi Justin, Madamu Ntamabyariro, yavuze ko atari byo.

Madamu Ntamabyariro, yabwiye urukiko ko ibibazo byavutse mu ishyaka PL, bitatewe n’ivanguramoko. Ntamabyariro, yavuze ko ibibazo PL yari ifite, byari bishingiye mu kugabana imyanya y’ubuyobozi, akaba aribyo byatumye PL icikamo ibice.

Mu kwiregura kwe, Madamu Ntamabyariro, yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwarebye gusa ibimenyetso bishinja butitaye ku bishinjura.

Madamu Ntamabyariro, atangiye kwiregura nyuma y’aho ku ya 9-11 Nyakanga 2007, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko, ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare yagize muri jenoside.

Madamu Ntamabyariro, niwe mumisitiri umwe rukumbi, mu bari bagize guverinoma yiyise iy’abatabazi mu gihe cya jenoside yo mu w’i 1994 ufungiwe mu Rwanda. Ntamabyariro afungiwe muri gereza Nkuru ya kigali guhera mu w’i 1997.

XS
SM
MD
LG