Uko wahagera

Ishyaka rya Politiki PL Ryatoye Abarihagarariye mu Nzego z'Ibanze


Kuwa 15 Nyakanga 2007, ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa buri muntu, PL, ryakoze amatora y’abarihagarariye mu nzego z’ibanze. Ayo matora, yakozwe mu gihugu hose.

Abayoboke ba PL, bahisemo abahagarariye ishyaka PL, k’urwego rw’imirenge, ku rwego rw’uturere ndetse no ku rwego rw’ intara n’umujyi wa Kigali.

Mu Mujyi wa Kigali, aho twashoboye kugera, ayo matora yitabiriwe n’abayoboke ba PL, bagera kuri 600. Ayo matora, yari ayobowe na depite Gatete Polycalpe, ari nawe watorewe guhagararira ishyaka PL, mu Mujyi wa Kigali.

Radiyo Ijwi ry’Amerika, yabajije Depite Gatete, impamvu bahereye mu rwego rw’umurenge bashyiraho komite, aho guhera mu rwego rw’umudugudu, adutangariza ko byatewe n’aho ubushobozi bw’ishyaka ryabo bugarukiye. Gusa, Gatete yatubwiye ko abatowe mu rwego rw’umurenge aribo bazashyiraho nyobozi za PL, mu rwego rw’utugali ndetse n’imidugudu.

Kuva itegeko ngenga ryo kuwa 4 Gicurasi 2007, ryemerera amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda, gukorera mu nzego z’ibanze risohotse, ishyaka PL, ribaye irya kabiri, rihisemo abarihagarariye muri izo nzego, nyuma y’ishyaka rya FPR.

Amatora y’ishyaka PL, azasozwa na kongere yo ku rwego rw’igihugu y’iryo shyaka, izaba ku italiki ya 4-5 Kanama 2007.

XS
SM
MD
LG