Uko wahagera

Inama i Kigali k'Ubutayu Butera Bwiyongera muri Afrika


Kuva kuya 11 gushika kuya 13 Nyakanga 2007, i Kigali hateraniye inama mpuzamahanga isuzuma ikibazo cy’ubutayu bugenda bwugariza umugabane w’Afrika. Abitabiriye iyo nama bavuye mu bihugu birenga 42 by’Afrika, bazafatira hamwe imyanzuro izashyikirizwa inama izabera mu gihugu cya Esipaniya mu kwezi kwa Nzeri 2007.

Intumwa y’umunyamabanga ushinzwe kurwanya ubutayu ku isi, Bwana Bukuru Merchiade, yatangarije abanyamakuru ko isi igenda ireba cyane imihindagurikire y’ikirere nti yite ku kibazo cy’ubutayu giterwa n’iyo mihindagurikire.

Minisitiri w’ubutaka, Bwana Bazivamo Christophe, wafunguye ku mugaragaro iyo nama, yatangaje ko kurwanya ikibazo cy’ubutayu bigomba gushyirwa muri gahunda za guverinoma, bikagendana no kurwanya ubukene. Bazivamo yongeyeho ko ibihugu by’Afrika bigomba gushyira hamwe mu kurwanya icyo kibazo.

Abateraniye muri iyo nama bazagaragaza ibyibanze bikenewe kugirango ikibazo cy’ubutayu kirwanywe muri Afrika. Muri byo harimo amafaranga yatangwa n’abaterankunga kandi nti yishyurwe kuko urwanyije ubutayu aba afashije isi yose muri rusange.

Afrika yiyemeje kuzagenda nk’ijwi rimwe, mu nama mpuzamahanga yo kurwanya ubutayu ku isi izabera mu gihugu cya Espaniya mu kwezi kwa Nzeri 2007.

Mu mwaka wa 2003 abaterankunga batanze amafaranga atishyurwa miliyoni 150 y’amadolari y’amanyamerika, yo gufasha mu kurwanya ubutayu ku isi.

XS
SM
MD
LG