Uko wahagera

Minisitiri w'Umutekano mu Rwanda n'Urukiko Gacaca


Kuya 1 Nyakanga 2007, urukiko Gacaca rw’akagari ka Gabiro, mu Biryogo, mu mujyi wa Kigali, rwatumiye abantu bose batanze amakuru kuri Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheihk Musa Fadhi Harerimana.

Mu bantu bagera kuri 20 batanze amakuru kuri Minisitiri Harerimana yaba abamushinja, abamushinjura, ndetse nayo Musa Fadhir yatanze yongeye kumvwa, nyuma y’aho urukiko rukoresheje uburyo bwose rukongera gukusanya ayo makuru bwa kabiri, rukayandika mu ikaye y’ibikorwa, dore ko amakuru yatanzwe mbere yabuze.

Mu batanze amakuru, abari bahari nti baruhije urukiko, nyuma yo kuyasomerwa n’abanditsi b’urukiko bemeye kuyashyiraho umukono, uretse umuntu umwe, Sefu Wakweli, wanze kuyasinyira ndetse yongera kubaza irengero ry’amakuru yatanzwe mbere. Urukiko rwabifashe ko ari uburenganzira bwe.

Urukiko rwabwiye abitabiriye iyo Gacaca ko rugiye kwiherera rugasuzuma niba koko amakuru yatanzwe kuri Minisitiri Fadhir ashobora gukorwamo dosiye yashyikirizwa inkiko Gacaca cyangwa inkiko zisanzwe, cyangwa ko nta dosiye yakorwamo. Urukiko nta gihe rwatanze, ariko rwijeje abaturage ko ari mu gihe cya vuba.

XS
SM
MD
LG