Uko wahagera

Inama Isuzuma Ifungwa ry'Urukiko rw'Arusha


Kuya 28 na 29 Kamena 2007, i Kigali, hateraniye inama isuzuma aho imyiteguro igeze yo gufunga urukiko mpuzamahanga k’u Rwanda, ruri Arusha muri Tanzania.

Muri iyo nama, umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Bwana Martin Ngoga, yabwiye abayiteraniyemo ko u Rwanda rwarangije imyiteguro yo kuzakira abafungwa b’Arusha.

Bwana Ngoga yasabye ko amadosiye yose yakoherezwa mu Rwanda, igihe urwo rukiko rw‘Arusha ruzaba rwafunze imiryango, mu mwaka wa 2008.

Ku kibazo cy’ubushobozi bwo kwita ku bagororwa bazarungikwa mu Rwanda, Bwana Martin Ngoga, yavuze ko umuryango w’abibumbye wazabifashamo u Rwanda.

Tubabwire ko byari biteganijwe ko abagororwa b’Arusha bazarungikwa mu Rwanda mu ntangiriro za 2007. U Rwanda rwarangije kubaka gereza izo mfungwa zizacumbikirwamo i Mpanga, i Nyanza, mu ntara y’amajyepfo.

XS
SM
MD
LG