Uko wahagera

U Rwanda Rwashize Umukono ku Masezerano ya EAC


Kuya 18 Kamena 2007, U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano arwemerera kwinjira mu muryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba, EAC. Igihugu cy’u Burundi nacyo cyarashyize umukono kuri ayo masezerano.

Ayo masezerano yashyiriweho umukono i Kampala mu gihugu cy’Ubuganda, nk’uko ikinyamakuru cyo m’Ubuganda, New Vision, cyasohotse kuya 18 Kamena 2007 cyabitangaje. Muri ayo masezerano, harimo guhererekanya amakuru mu rwego rw’umutekano mu bihugu bigize EAC, ibijyanye na gasutamo, ibirebana n’abinjira n’abasohoka muri ibyo bihugu, n’ibindi.

Ukwinjira k’u Rwanda n’u Burundi muri EAC byatumye EAC iba isoko ryaguye, rigizwe n’abantu miliyoni 115, nk’uko New Vision cyakomeje kibitangaza.

Tubibutse ko u Rwanda n’u Burundi byemerewe kwinjira muri EAC mu kwezi k’Ugushyingo 2006.

U Rwanda n’u Burundi bizemezwa burundu nk’abanyamuryango ba EAC kuya 1 Nyakanga 2007.

XS
SM
MD
LG