Uko wahagera

Mu Rwanda Hateraniye Inama Mpuzamakungu kuri SIDA


Kuya 16 Kamena 2007, i Kigali, mu Rwanda hatangijwe inama mpuzamahanga ngarukamwaka y’abashinzwe gushyira mu bikorwa gahunda zo kurwanya icyorezo cya SIDA.

Insanganyamatsiko y’inama muri uyu mwaka ni”Kwiteza imbere mu bufatanye”. Abitavye iyo nama baremera ko gahunda zo kurwanya SIDA kw’isi, ziyongereye vuba kandi zateye imbere.

Afungura ku mugaragaro iyo nama, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko kurwanya icyorezo cya SIDA bigomba kujyana no kurwanya ubujijji ndetse n’ubukene, kuko abaturage bafite ubuzima bwiza ari abigishijwe ndetse bashoboye gukora.

Dr Peter Piot, umuyobozi wa gahunda y’umuryango w’abibumbye yo kurwanya SIDA, ONUSIDA, yavuze ko abavuga ko amafaranga menshi agenda ku cyorezo cya SIDA ataribyo kuko ahubwo adahagije hakurikijwe ibikenewe.

Mu Rwanda habarirwa abanyarwanda ibihumbi 190 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Muri bo, ibihumbi 40 batangiye gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA.

Iyo nama yateguwe n’u Rwanda rubitewemo inkuga n’umugambi wa Perezida Bush wo kurwanya SIDA, PEPFRA, ikigega cy’isi gishinzwe kurwanya SIDA, igituntu na maraliya, Banki y’isi yose, n’abandi.

Iyo nama izasoza imirimo yayo kuya 19 Kamena 2007, yitabiriwe n’abantu bagera ku 1500, abenshi muri bo baturutse k’umugabane w’Afrika.

XS
SM
MD
LG