Uko wahagera

Imurikagurisha Nyarwanda i Kigali


Kuya 16 Kamena 2007, i Kigali mu Rwanda, urugaga Nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo rwatangije imurikagurisha ry’ubukorikori Nyarwanda. Iryo murikagurisha ryateguwe mu rwego rw’inama mpuzamahanga kuri SIDA iteraniye i Kigali, kugira ngo abanyamahanga bayitabiriye birebere ibyo u Rwanda rukora.

Muri iryo murikagurisha higanjemo ibintu bikozwe hifashishijwe ibikoresho Nyarwanda. Harimo nk’intebe zikoze mu birere by’insina, uduseke dukoze mu migwegwe, intebe za Kinyarwanda, n’ibindi.

Umwe mu barebye iryo murikagurisha witabiriye inama mpuzamahanga kuri SIDA , Madamu Phan Thi Thuy, ukomoka mu gihugu cya Viyetinamu, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko yatangajwe cyane n’ubwiza bw’ibintu bikorerwa mu Rwanda, nk’ingofero zikoze mu birere by’insina.

Mu bamurika harimo n’aberekana uburyo bakora ibyo bamuritse cyane cyane ibijyanye n’ububoshyi.

Iri murikagurisha riri kubera mu muhanda wa kaburimbo hafi ya Jali Club, ahateraniye inama mpuzamahanga kuri SIDA. Rizasoza imirimo yaryo kuya 19 Kamena 2007.

XS
SM
MD
LG