Uko wahagera

Gukarisha Ubwenge mu Vyerekeye Itangazamakuru mu Rwanda


Minisiteri y’itangazamakuru mu Rwanda ifatanije n’inama nkuru y’itangazamakuru, ndetse na minisiteri y’uburezi, barasaba abanyamakuru bo mu Rwanda ko mu gihe kitarenze imyaka 3, baba barangije kwiga ndetse no kwihugura mu bijyanye n’itangazamakuru. Buri munyamakuru arasabwa kandi gutunga ikarita y’umunyamakuru itangwa n’inama nkuru y’itangazamakuru.

Mu rwego rwo gufasha abanyamakuru gushyira mu bikorwa ibyo basabwa, abize amashuri yisumbuye bamaze gushyirirwaho ishuri i Kigali, bazakuramo impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu itangazamakuru.

Abanyamakuru batarangije imyaka 3 y’amashuri yisumbuye, barasabwa gusubira mu mashuri yisumbuye, bahereye mu mwaka wa mbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru asanga ibi bizafasha guca akajagari mu itangazamakuru, hanyuma rigakorwa n’abanyamakuru b’umwuga.

Mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2007, umunyamakuru uzaba adafite ikarita iranga abanyamakuru mu Rwanda, ntazemererwa gutara amakuru aho ariho hose mu Rwanda.

Itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda riri kuvugururwa n’inteko ishinga amategeko, kugirango rigendane n’ibihe itangazamakuru rizakoreramo mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG