Uko wahagera

Umuyobozi wa OMS Ushinzwe Akarere ka Afrika Yasuye u Rwanda


Kuva ku ya 3 gushika ku ya 6 Kamena 2007, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima, OMS, ushinzwe akarere k’Afrika, Dr Louis Gomez Sambo, yakoreye uruzinduko mu Rwanda.

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe mu Rwanda, ku ya 6 Kamena 2007, Dr Sambo, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Muri icyo kiganiro, Dr Sambo yatangarije abanyamakuru, ko Afrika ifite ibibazo isangiye muri rusange ku bijyanye n’ubuzima ; aho ibikoresho by’ubuvuzi ndetse n’abakozi babyigiye bidahagije.

Dr Sambo, yavuze ko ikibazo giteye impungenge cyane ari uko abize iby’ubuganga, ataribyo bakora. Bigira mu kandi kazi, abenshi kandi nti bakunda gukorera Leta, bagakorera abigenga aho bahembwa amafaranga menshi. Dr. Sambo asanga, za guverinoma z’ibihugu arizo zikwiye gushaka ibisubizo by’ibyo bibazo.

Ku ndwara 3 z’ingutu zugarije Afrika kandi zihitana abantu benshi muri iki gihe, arizo SIDA, Malariya n’Igituntu, Dr Sambo, yishimiye ko u Rwanda rugenda rukora ibishoboka byose kugira ngo ruzirwanye.

XS
SM
MD
LG