Uko wahagera

Inama Mpuzamakungu y'Abanyamakuru ku Bidukikije i Kigali


Kuva ku wa 5 gushika ku wa 6 Kamena 2007, i Kigali, hateraniye inama mpuzamahanga y’abanyamakuru, baturutse mu bihugu bigera kuri 20 byo muri Afrika yo hagati iy’iburasirazuba, n’iy’iburengerazuba, bakora inkuru zijyanye n’ibidukikije.

Mu minsi ibiri, abo banyamakuru bunguranye ibitekerezo k’uburyo bashishikariza abaturage b’ibihugu baturukamo kubungabunga ibidukikije, kuko umwanzi wa mbere w’ibidukikije ari umuntu.

Ingaruka zo kwangiza ibidukikije zikomeje kwigaragaza muri ibyo bihugu, aho mu Rwanda hari ikibazo cy’isuri ndetse n’ihindagurika ry’ikirere, byaturutse ku kwangiza ibidukikije, ryiganjemo ahanini gutema amashyamba.

Umunyamakuru Joe Ombwor, wandika mu kinyamakuru Standar cyo muri Kenya, yatangarije Ijwi ry’Amerika, ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kurinda ibidukikije, agereranije n’igihugu akomokamo, aho rwamaze guca ikoreshwa ry’amasashe mu gihugu, kimwe mu byangiza ibidukikije.

Gusa, mu Rwanda, mu myaka 10 ishize, ibidukikije byarangijwe cyane. Ishyamba rya kimeza rya Gishwati n’andi mashyamba, yaribasiwe n’abaturage barayangiza. Ndetse na Pariki y’Akagera yatuwemo n’abantu, bituma inyamaswa zabagamo ziyihunga.

Mu rwego rwo gukomeza kurinda ibidukikije, mu Rwanda birabujijwe gutema ibiti, gutwika amatafari n’amategura, gucukura ibumba mu bishanga, ibi na byo, byagize ingaruka zitari nke ku baturage.

Inama mpuzamahanga y’abanyamakuru ku bidukikije, yahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije wizihizwa ku wa 5 Kamena buri mwaka. Iyo nama, yafunguwe ku mugaragaro, na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

XS
SM
MD
LG