Uko wahagera

Kureka Gutumura Itabi mu Rwanda


Tariki ya 31 Gicurasi, ngarukamwaka, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya kunywa itabi.

Mu butumwa, minisitiri w’ubuzima, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, yagejeje ku Banyarwanda kuri uwo munsi, yabibukije ko itabi ryica urinywa mu buryo bwose yarinywamo, ndetse imyotsi yaryo, ikagira ingaruka no ku bandi.

Twegereye bamwe mu batumura itabi mu Rwanda ; uwitwa Munyaneza utuye mu mujyi wa Kigali, umaze imyaka 12 anywa itabi, adutangariza ko nibura anywa amasegereti 10 y’itabi ku munsi, akayatangaho amafaranga 200 y’amanyarwanda.

Bwana Munyaneza, yongeyeho ko kuvuga ko itabi ryica ari ugukabya, bitewe n’uko hari abamara imyaka isaga 50 baritumura nti hagire icyo ribatwara. Ati « gupfa ni umunsi uba wageze ».

Gusa, n’ubwo Leta y’u Rwanda isaba abatumura itabi kurireka bitewe n’ububi bwaryo, mu mwaka wa 2007, biteganijwe ko amasegereti azinjiza mu isanduku ya Leta miriyari imwe na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umusoro ku masegereti, wari 60 ku 100 mu mwaka wa 2006, mu gihe mu mwaka wa 2007 wazamuwe ukaba 120 ku 100.

XS
SM
MD
LG