Uko wahagera

Madamu Louise Arbour Yaragiranye Ikiganiro n'Abanyamakuru


Ku wa 25 Gicurasi 2007, Komiseri w’umuryango w’abibumye ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, Madamu Louise Arbour, yashoje uruzinduko rwe mu Rwanda. Kuri uwo munsi, akaba yaragiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Muri icyo kiganiro, Madamu Arbour, yatangarije abanyamakuru ko yishimiye ko mu Rwanda, itegeko rigenga itangazamakuru ryatangiye kuvugururwa, akaba abona bizafasha cyane mu bwisanzure bw’itangazamakuru no mu bwisanzure mu bitekerezo muri rusange.

Madamu Arbour, yatangarije abanyamakuru ko yishimiye ko u Rwanda rugiye gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga arwanya iyicwarubozo, nabyo bikazafasha mu kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda.

Muri rusange, Madamu Arbour, yatangarije abanyamakuru ko uruzinduko rwe mu karere k’ibiyaga bigari, rwari rugamije kureba uko umuco wo kudahana wacika muri ako karere hitawe k’ubutabera.

Uruzinduko rwa Madamu Louise Arbour, mu karere k’ibiyaga bigari rwatangiriye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ku ya 13 Gicurasi 2007. Akaba yarasuye n’igihugu cy’u Burundi, hanyuma urugendo rwe arusoreza mu Rwanda ku ya 25 Gicurasi 2007.

XS
SM
MD
LG