Uko wahagera

Byuma Francois Xavier Yakatiwe Imyaka 19 y'Igifungo


Ku wa 27 Gicurasi 2007, urukiko Gacaca rw’umurenge wa Biryogo mu mujyi wa Kigali, rwasomye imyanzuro y’urubanza rwa Byuma Francois Xaver. Urwo rukiko, rwamukatiye imyaka 19 y’igifungo, ndetse ahita atabwa muri yombi yerekezwa muri gereza Nkuru ya Kigali, izwi ku izina rya 1930.

Urwo rukiko, rwambuye kandi Byuma, uburenganzira bwo kudatorwa, uburenganzira bwo kutajya mu buyobozi, mu gipolisi, mu ngabo z’igihugu, kuba umuganga ndetse n’uburenganzira bwo kunganira abandi mu nkiko.

Bwana Byuma, yahamijwe ibyaha bine birimo kwitoza imbunda, gukubita Batamuriza, kujya mu bitero by’ubwicanyi kandi yari umuyobozi muri serire.

Tubibutse ko, Bwana Byuma, yari yafunzwe by’agateganyo ku ya 13 Gicurasi 2007 n’urukiko Gacaca rwa Biryogo, ku ya 20 Gicurasi akarekurwa by’agateganyo.

Bwana Byuma akaba azwi nk’umuntu wabaga mu miryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari. Ifungwa rye ry’agateganyo rya mbere rikaba ryari ryasakurishije cyane amahanga.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza rwe, Bwana Byuma, yatangaje ko agiye kujuririra imyanzuro y’urukiko.

XS
SM
MD
LG