Umunyamakuru wa Radiyo yigenga City Radio, Bwana, Ntwari John Williams, watawe muri yombi ku ya 11 Gicurasi 2007, yarekuwe by’agateganyo ku ya 21 Gicurasi 2007.
Umunyamakuru Ntwari, yari akurikiranweho icyaha cyo gupfobya jenoside, ndetse n’icyaha cyo kuba aho atagombye kuba ari.
Urukiko rwafashe icyemezo ku ya 21 Gicurasi 2007, ko umunyamakuru Ntwari, yaba arekuwe by’agateganyo, ariko akajya yitaba urukiko buri wa gatanu w’icyumweru, ndetse asabwa no kutarenga umujyi wa Kigali.
Umunyamakuru Ntwari, yatangaje ko yishimiye ifungurwa rye ry’agateganyo, kandi ko icyemezo urukiko rwafashe kinyuze m’ukuri. Gusa, ntawe uzi niba azakomeza umwuga we w’itangazamakuru, dore ko ku ya 1 Gicurasi 2007, yari yanditse asezera kuri City Radio yakoreraga.
Ibyaha umunyamakuru Ntwari yari akurikiranweho, yabikoze mu gitaramo yahitishije kuri City Radio, ku ya 15 Mata 2007. Icyo gitaramo City Radio ikavuga ko ubuhamya bwifashishijwe bwapfobyaga jenoside.