Kuva ku wa 17 gushika ku wa 20 Gicurasi 2007, intumwa za gisirikare za Leta y’Ubushinwa, zakoreye uruzinduko mu Rwanda, ziyobowe na Lt. Gen Chang Wanqwan.
Lt. Gen Chang Wanquan, yatangaje ko, uruzinduko rwabo mu Rwanda, rwari rugamije guteza imbere ubwumvikane, ubufatanye, ndetse n’ubucuti hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa.
Mu Rwanda, izo ntumwa zabonanye na Minisitiri w’ingabo, Gen. Gatsinzi Marcel, umugaba mukuru ’ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, ndetse na Minisitiri w’intebe, Bwana Makuza Bernard.
Intumwa z’Ubushinwa zisuye u Rwanda mu gihe Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasuye icyo gihugu kuva ku ya 14 gushika ku ya18 Gicurasi 2007.
Intumwa z’ubushinwa zikaba zaratangaje kandi ko icyo gihugu kizafasha u Rwanda, mu kongera umubare w’abasirikare bajya kwitoreza mu Bushinwa.
Mu bisanzwe, uretse ko hari Abashinwa bakorera imirimo y’ubucuruzi mu Rwanda ndetse n’ibijyanye n’ibikorwa remezo, nta mubano wihariye mu bijyanye n’ibya gisirikare, warangwaga hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa.