Uko wahagera

Bwana Byuma Francois Xavier Afungiwe by'Agateganyo muri Gereza Nkuru ya Kigali


Ku wa 15 Gicurasi 2007, Madamu Mukantaganzwa Domitila, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko Gacaca, yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru abasobanurira ifungwa rya Bwana Byuma Francois Xavier, uyobora umuryango TURENGERE ABANA, uharanira uburenganzira bw’abana mu Rwanda, ucumbikiwe muri gereza Nkuru ya Kigali.

Madamu Mukantaganzwa Domitila, yatangarije abanyamakuru ko inteko y’umurenge Gacaca wa Biryogo, yategetse ko Byuma yaba afunzwe by’agateganyo bitewe n’uko yashoboraga gusibanganya ibimenyetso bimushinja ndetse akaba yanatoroka u Rwanda.

Ku kibazo cy’uko Byuma Francois Xavier yaba yaratanze impamvu 6 zidafatika yihana Perezida w’urukiko Gacaca w’umurenge wa Biryogo, Madamu Mukantaganzwa yavuze ko nawe yaziyumviye zidafatika ko atari impamvu zashingirwaho amwihana.

Kugeza ubu, n’ubwo Byuma acumbikiwe muri gereza, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro ku ifungwa rye. Cyakora Madamu Rutazana Francime, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa LDGL, yadutangarije ko ni bafata imyanzuro ibogamye batazakomeza kurebera.

Tubabwire ko, Byuma Francois Xavier, yatawe muri yombi ku wa 13 Gicurasi 2007, Gacaca y’umurenge wa Biryogo isubitse imirimo yayo ahagana isa imwe n’igice z’ijoro. Kuva yatabwa muri yombi, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba ko yarekurwa nk’uko Madamu Mukantaganzwa yabitangarije abanyamakuru.

XS
SM
MD
LG