Uko wahagera

Gahunda z'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda


Ku wa 17 Gicurasi 2007, ku nshuro ya mbere, i Kigali mu Rwanda, hateraniye inama yahuje intumwa za Leta y’u Rwanda ndetse n’umuryangio w’abibumbye, ONU. Iyo nama, yari igamije kureba uko gahunda z’umuryango w’abibumbye, zavugururwa mu Rwanda.

Abitabiriye iyo nama, basuzumiye hamwe icyo bagomba gukora. Umuryango w’abibumbye, ukaba wagira biro imwe mu mu Rwanda, umuyobozi umwe, bigahuzwa na gahunda ya Leta yu Rwanda, yo kurwanya ubukene.

Minisitiri w’imari, Bwana James Musoni, yatangaje ko kuvugurura gahunda z’umuryango w’abibumbye, bizatangirira mu bihugu 8 byo ku isi, byatoranijwe n’umuryango w’abibumbye. U Rwanda narwo rukaba rurimo, bitewe n’uko rukoresha neza imfashanyo ruhabwa.

Umuryango w’abibumbye, ukaba wari ufite amashami agera ku 10 yakoreraga mu Rwanda. Nyuma y’ivugurura, mu Rwanda hazasigara hakorera ishami rimwe gusa ry’umuryango w’abibumbye.

XS
SM
MD
LG