Uko wahagera

Umunyamakuru wa City Radio mu Gihome


Umunyamakuru wa Radiyo yigenga, City Radiyo, Bwana John Williams Ntwari, afungiwe kuri kasho ya polisi ya Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamakuru Ntwari, araregwa na City Radiyo yakoreraga, gupfobya jenoside, nk’uko bigaragara mu rwandiko city Radiyo yamwandikiye kuwa 19 Mata 2007.

Muri urwo rwandiko, City Radiyo ivuga ko yapfobeje jenoside, mu gitaramo yahitishije kuwa 15 Mata 2007, yahaye inyito “ Dutarame twibuka, duhumurize imitima, tunashimira ingabo zaturokoye”. Ubuhamya yahitishije muri icyo gitaramo kuri jenoside, bw’uwitwa Niyitegeka Sosthene, city Radiyo ivuga ko bwapfobyaga jenoside.

K’uruhande rwe, umunyamakuru Ntwari, yandikiye umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ku ya 1 Gicurasi 2007, yishingana k’umutekano we, ndetse anamubwira ko ushinzwe ibiganiro kuri City Radiyo amufiteho umugambi.

Nyuma y’icyo kiganiro, umunyamakuru Ntwari, yahagaritswe by’agateganyo na City Radiyo kuva ku wa 19 Mata 2007, kugeza ku wa 18 Gicurasi 2007, ariko ku ya 1 Gicurasi 2007, yandika yegura ku mirimo ye.

Gusa, ikigaragara mbere y’uko atabwa muri yombi, ni uko hari inyandiko nyinshi, zikubiyemo guterana amagambo na City Radiyo yakoreraga.

Umunyamakuru Ntwari, ategereje kugezwa imbere y’urukiko, kugira ngo rwemeze niba azakomeza gufungwa cyangwa niba yakurikiranwa ari hanze.

XS
SM
MD
LG