Uko wahagera

Marathon Mpuzamahanga y'Amahoro i Kigali


Ku wa 13 Gicurasi 2007, ku nshuro ya 3, i Kigali mu Rwanda habereye irushanwa rya Marathon mpuzamahanga y’Amahoro.

Iyo Marathon yitabiriwe n’abantu 2309, baturutse mu migabane itandukanye y’isi, nk’Afurika, u Burayi, Amerika, na Ostraliya. Muri bo, 2100 ni banyarwanda, naho 209 ni abanyamahanga.

Ku nshuro ya 3 iyo Marathon iba, umwanya wa mbere wegukanywe n’umunya Kenya, Rotish Daniel, wirutse intera ingana na kilometero 4, 195 mu gihe cy’amasaha 2 iminota 20 n’amasegonda 43.

Uretse kuba uwa mbere, Rotish yahawe n’ igihembo kingana n’amadolari 1500 y’amanyamerika. Yatangarije abanyamakuru ko yishimiye kuba ari we yatsinze iriya Marathon ku nshuro yayo ya gatatu, kandi ko bitamutunguye kuko yari yariteguye bihagije.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, minisitiri ufite siporo mu nshingano ze, Bwana Joseph Habineza, yabatangarije ko iriya Marathon, igamije guteza imbere umuco wa siporo, ndetse no gutanga ishusho y’u Rwanda nyuma ya jenoside yo mu 1994.

Tubabwire ko iriya Marathon yabaye bwa mbere ku italiki ya 15 Gicurasi 2005, ku nshuro ya kabiri iba ku italiki ya 14 Gicurasi 2006, ku nshuro ya 3 iba taliki ya 13 Gicurasi 2007. Nta gushidikanya ko ku nshuro ya 4 izaba muri Gicurasi 2008, ikabera i Kigali nk’uko bisanzwe.

XS
SM
MD
LG