Uko wahagera

Imyiteguro mu Rwanda yo Kwakira Imfungwa Zizava Arusha


Mu rwego rwo gukomeza kwitegura kwakira imfungwa zizava Arusha zija gufungirwa mu Rwanda, i Kigali hagiye kubakwa ikigo kizacumbikira izo mfungwa igihe cyo kuburana. Ibi biri mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, yateranye ku ya 9 Gicurasi 2007.

Ubusanzwe, izo mfungwa zizafungirwa muri gereza ya Mpanga, mu karere ka Nyanza, mu ntara y’amajyepfo. Ariko inkiko zizaburaniramo zizaba ziri i Kigali.

Tubibutse ko u Rwanda rwamaze kuvana igihano cyo gupfa mu mategeko rugenderaho, mu rwego rwo kwitegura kwakira imfungwa zizaturuka Arusha.

Cyakora, igihe izo mfungwa zizatangira kuzanwa mu Rwanda nti kiremezwa, n’ubwo ibiro by’ubushinjacyaha by’urwo rukiko, byamaze koherereza umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, dosiye z’abantu 30, kugirango azikorere iperereza, byaba ngombwa akazikorera inyandiko z’ibirego.

XS
SM
MD
LG