Uko wahagera

Umuyobozi w'Ishyaka RCD/Goma mu Rwanda


Kuwa 10 Gicurasi 2007, umuyobozi w’isyaka RCD/ Goma, muri Repubulika ya Kongo iharanira demokrasi, RDC, Bwana Azarias Ruberwa, yasuye u Rwanda.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Bwana Ruberwa, yatangaje ko umubano w’u Rwanda na RDC, wifashe neza, bitewe n’uko abayobozi b’ibihugu byombi bagirana imishyikirano ihoraho.

Gusa , ntawabura kuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda na RDC, bitari byongera kubyutsa umubano wabyo ushingiye kuri za ambasade n’ubwo ibyo bihugu byamaze kubyemeranywaho.

U Rwanda kandi, rukaba rutishimira ko igihugu cya RDC, gikomeje gucumbikira imitwe y’interahamwe yitwaje intwaro ibuza umutekano usesuye u Rwanda.

Tubibutse ko, Azarias Ruberwa, yahoze ari umwe mu ba visi perezida muri guverinoma y’inzibacyuho mbere y’amatora muri RDC, akaba kandi yariyamamarije umwanya wa perezida mu matora yabaye muri RDC muri 2006, amatora yatsinzwe na Joseph Kabila.

XS
SM
MD
LG