Uko wahagera

Mu Rwanda Abanyamakuru Barasuye Umunyamakuru Ufunzwe


Ku ya 3 Gicurasi 2007, ku munsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenga bo mu Rwanda, ryifatanije n’umunyamakuru ufungiwe muri gereza nkuru ya Kigali, akaba umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga UMURABYO, Madamu Nkusi Uwimana Agnes.

Bwana Bizumuremyi Bonaventure, umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga UMUCO, umwe mu banyamakuru bigenga bagiye kuri gereza gusura Madamu wimana, yatangarije Ijwi ry’Amerika, ko bahisemo kwifatanya nawe k’umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamukuru, bitewe n’uko yafunzwe azira ibitekerezo yanditse, nk’uko yabibemereye mbere y’uko afungwa, ko ibyo yanditse we ariko yabyumvaga.

Bizumuremyi yongeyeho ko baboneyeho kumugira inama, ko bibaye ngombwa yazaka ifungurwa ry’agateganyo, mu gihe azaba arangije kimwe cya kane cy’igifungo cye, ku gihe cy’umwaka yakatiwe.

Abasuye uwo munyamakuru, mu izina ry’abanyamakuru bigenga, ni umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga UMUCO, Bizumuremyi Bonaventure; umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga UMUSESO, Kabonero Charles; umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga UMUVUGIZI, Gasasira J. Bosco; n’umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga RUSHYASHYA, Burasa J.Gualbert.

XS
SM
MD
LG