Kuya 3 Gicurasi, ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Mu Rwanda, hateguwe ikiganiro mbwirwaruhame, mu rwego rwo kuzirikana uwo munsi.
Minisitiri w’itangazamakuru, Pr Laurent Nkusi, yabwiye abanyamakuru ko ubwisanzure bw’itangazamakuru butavanaho amategeko, kandi ko bugira aho bugarukira nk’uko uburenganzira busanzwe bwa muntu nabwo bugira aho bugarukira. Minisitiri Nkusi, yaboneyeho gusaba abanyamakuru gukoresha ubwo bwisanzure uko bugomba.
Minisitiri Nkusi, yavuze ko kandi ntawe ukwiye kwitwaza ubwisanzure bw’itangazamakuru kugira ngo atangaze amakuru y’ibihuha, amakuru asebanya cyangwa amakuru yuzuyemo ibitutsi.
Abanyamakuru bigenga bo mu Rwanda, basanga nta bwisanzure bw’itangazamakuru buhari mu Rwanda, igihe umuntu atabona amakuru uko ayashaka, n’igihe umuntu yandika inkuru ikagira inkurikizi mbi kuriwe. Ibi Ijwi ry’Amerika ryabitangarijwe na Didace Gasana, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru kigenga, Rwanda News Line.
Gasana yongeyeho ko, abo banyamakuru ni bakomeza guharanira ubwisanzure, nibura mu myaka itanu bashobora kuba babugezeho uko babwifuza.
Hakurikijwe abanyamakuru babarirwa mu Rwanda muri iki gihe, abanyamakuru bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru bari bacye.