Uko wahagera

Umusi Nyafurika wo Kurwanya Malaria mu Rwanda


Umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya Malaria, uba kuya 25 Mata, by’umwihariko mu mwaka wa 2007, uzabera mu Rwanda, mu Ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Rwamagana, ku kigo nderabuzima cya Munyaga.

Mu kiganiro umunyamabanga wa Leta ushinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo, Dr Nyaruhirira Innocent, yagiranye n’abanyamakuru, yabatangarije k’uwo musi mukuru uzizihirizwa mu Rwanda, bitewe n’uko u Rwanda rwashyize mu bikorwa imyanzuro yafatiwe Abuja muri Nigeria ku wa 25 Mata 2000.

Dr Nyaruhirira,yavuze ko mu Rwanda umubare w’abahitanwa n’indwara ya Malaria wagabanutse aho mu mwaka wa 2005 wari 4.6 ku 100, mu mwaka wa 2006 ukaba 2 ku 100.

Gusa, Dr Nyaruhirira yongeyeho ko Malaria ariyo ndwara ikiza ku isonga mu guhitana umubare munini w’abatuye umugabane w’Afurika .

Umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya Malaria, watangiye kwizihizwa mu mwaka w’i 2000.


XS
SM
MD
LG